Ni gute insina ya Kamaramasenge ifatwa kugirango itange umusaruro?


 Ni gute insina ya Kamaramasenge ifatwa kugirango itange umusaruro? Hari byinshi insina ya Kamaramasenge isaba ngo itange umusaruro

Kimwe mu bigomba kwitabwaho n’umuhinzi harimo kwicira insina igihe yafashe imaze kubyara, insina igomba kwicirwa mumurima. Imibyare y’umurengera igomba kugabanywa hagasigara imibyare 3 gusa. Ibi ngo ni ukugirango insina zidacuranwa urumuri, amazi n’imyunyu. Biba byiza iyo igitsinsi kimwe kiriho insina 3 arizo :nyina yazo ifite igitoki,umwana wayo wenda kwana n’akuzukuru(umubyare).Kugirango bigerweho umubyare 1 wonyine niwo ugomba kwemererwa gukura. Biba byiza gutoranya umubyare werekeye aho izuba rirasira kugirango ujye ukurura imirasire yo mu gitondo myinshi. Ibi aho bidakurikizwa ni aho kamaramasenge ziteye hahanamye. Ni ngombwa gushishoza mu gutoranya imibyare yo gukata n’uburyo ukatwa. Gukata umubyare bikorerwa ku munigo w’insina hagati ya cm 5-10 munsi y’ubutaka.

Mu byiza byo gukata cyangwa kwicira insina harimo ko umubare w’insina zera ibitoki ku gitsinsi kimwe udahinduka, ntizicuranwe urumuri, amazi ndetse n’imyunyu. Insina ntizitinda kwana kandi zana ibitoki binini kurushaho.

Hari uburyo 2 bwo kwicira insina ;zishobora kwicirwa ku murongo ugororotse cyangwa ku ruziga. Uburyo bw’uruziga bukaba aribwo bwiza cyane kuko insina zidakunda kuva mu cyobo zateweho n’imirongo zatereweho ikomeza kuba yayindi kandi igororotse naho ububanza insina zijya kure y’icyobo zaterewemo zikanata imirongo zatereweho kandi si byiza. Insina zigomba gushangururwa/gukaragirwa mu rutoki urwarirwo rwose no kuri kamara by’umwihariko. Bituma insina zigumana isuku kandi urumuri rukinjira mu rutoki neza.
Amashara akingiriza abana b’insina n’ibirere byumiye aho umutumba utereya biba indiri y’ibivumvuri byibasira insina. Amakoma menshi atuma umwuka utagera ku nsina kandi n’ubutaka bugahehera cyane. Ibyo bituma udukoko dutera indwara twororoka nk’izitwa Sigatoka hamwe n’indwara ituma umutumba ubora. Amakoma yose afite ibara ry’icyatsi ku gipimo cya 50% yagombye gucibwa akaba isaso uretse igihe Kamaramasenge ifite indwara ya Kirabiranya(BXW), Insina ishobora gukurwaho amakoma yigushije igihe zitarana kuko byagaragaye ku ngo ko ahanini insina yana amaseri akaza akurikije umubare w’amakoma ifite yana. Insina yakagombye kwana ifite hagati y’amakoma 6-9 ikagera igihe cyo gusarurwa isigaranye amakoma 4 kugirango igitoki gikure neza. Si byiza kumaraho amakoma yose kuko byatuma igitoki gikomera imburagihe.
Insina za Kamaramasenge ni byiza ko zisasirwa, zikabagarwa, gukurwaho imyanana n’ibindi
Insina igomba gusasirwa, iyo ushaka gusasira Kamaramasenge ufata ibyatsi ugatwikira ubutaka. Urugero rw’ibyo ukoresha usasira ni nk’ibikomoka ku rutoki nk’amashara, imitumba, ibisigazwa by’imyaka yeze, ibikenyeri, ibyatsi byo mu gishanga n’ibindi. Gusasira Kamaramasende bituma zikomeza gutanga umusaruro igihe kirekire.
Ibi bituma amazi acengera mu butaka neza kandi agatindamo, iyo saso iba ifumbire iyo itangiye kubora, bigatuma ubutaka buhorana amafu,ubushyuhe kandi ntibuhindagurike cyane. Bituma ubutaka buba bwiza, ntibugunduke vuba, ntibutwarwe n’isuri kandi bituma ibyatsi bitaba byinshi mu rutoki kuko bitabona urumuri ngo bikure.
Isaso igomba gushyirwa nibura kuri 30cm-60cm uvuye aho insina itereye. Insina za Kamaramasende zigomba kubagarirwa, zigakurwamo ibyatsi bibi
.
Ibi bishobora gukorwa uruhingira cyangwa n’intoki igihe hatarimo ibyatsi byinshi cyangwa rusasiye. Si byiza guhingira Kamaramasenge iyo irimo ibyatsi byinshi,iyo ubikoze wirinda kugeza isuka hasi kugira ngo udatema imizi cyangwa ukayikomeretsa. Umuhinzi agomba kurinda Kamaramasenge kugira inguri zanamye hanze. Ibi ni bibi kuko bituma insina iba idafite ingufu ikaba yaranduka mu buryo bworoshya cyangwa ikuma.Gusasira Kamaramasenge utegerereje isaso ku nsina bituma insina igira imizi myinshi kandi ikanakomera. Uburyo bwiza bwo kurinda insina ni ukuyitera mu myobo miremire igera kuri 80cm z’ubujyakuzimu. Ni byiza gukuraho umwanana ku gitoki kuko bituma igitoki gikura neza,kikagira amabere manini,kandi bikarinda indwara nk’igikongoro n’iyitwa kirabiranya(Bananas Xanthomonas Wilt,BXW) zikwirakwizwa n’udukoko tuza ku mwanana w’insina.
Umwana ugomba gucibwa nibura umaze kugira cm 15 uhereye ku iseri rya nyuma, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 7 igitoki kimaze kubumbura.Mu ntoki zirimo kirabiranya umwanana ugomba gucibwa amabere yose akimara gusohoka. Gutega igitoki bituma insina itagwa igitoki kimaze kuremera,si ngombwa gutegereza ko igitoki cyenda kugwa. Ku buryo bw’umwihariko batega ibitoki iyo amapfa yateye insina zikaba zidafite ingufu, iyo zirwaye n’iyo hari imiyaga n’imvura y’amahindu.Iyi nkuru tukaba tuyikesha igitabo“Imfashanyigisho ku buhinzi bwa Kamaramasenge,Inanasi na Marakuja” igitabo cyasohotse muri Nyakanga 2009. Bahinzi rero nimuhinge mweze,mwiteze imbere mukurikiza inama mugirwa. Ubutaha tuzabagezaho amafumbire akenerwa mu gufumbira Kamaramasenge,uko isarurwa iyo yeze,uko ihunikwa n’ibindi.

Leave a comment