Ubuhinzi bw’Isogo


Ubuhinzi bw'IsogoIntangiriro
Amoko menshi y’isogo ahingwa hagamijwe gusarura amababi ariyo aribwa harimo Solanum americanum, solanum scabrum na Solanum villosum. Amababi arimo
intungamubiri nyinshi kandi amasoko yayo ni menshi haba mu migi ndetse no mu byaro. Isogo zigira amababi mato kandi arura, zigakundwa n’abantu bakuze mu
Rwanda, Kenya na Tanzaniya. Isogo zigira amababi manini zitarura cyane zikundwa n’abantu bakiri bato. Imbuto z’umuhondo z’ubwoko bwa Solanum villosumni zo zonyine ziribwa.

Amoko y’isogo
Amakuru dukesha ikigo ISAR avuga ko yahisemo kandi irakwirakwiza amoko afite amababi manini atarura cyane ugereranyije n’amoko agira amababi mato arura cyane. Guhitamo ubwoko uhinga biterwa n’ubwoko bukuryohera.
Igihe cyo gutera
Isogo ntabwo zitinya ubukonje nka zimwe mu mboga gakondo nk’isogi. Ishobora guhingwa mu bihe byose by’umwaka iyo amazi ashobora kuboneka.
Ubuhumbikiro
Ubuhumbikiro bugomba kuba buri ahantu hashashe neza kandi hafumbiye hafi y’amazi, ahatazitira urumuri rw’izuba kandi hadatwikiriye mu gihe cy’imvura. Ariko
gutwikira ni ngombwa mu gihe cy’izuba kugira ngo umutabo utumagara cyangwa se ngo ingemwe zirabirane. Ubutaka bugomba gutegurwa neza bukavangwa
n’ifumbire y’amatungo cyangwa se y’imborera ku gipimo cya kg 2-5 kuri m2.
Kubiba no kwicira
Kubera ko imbuto z’isogo ari ntoya cyane zigomba kuvangwa n’umucanga ku rugero rw’inshuro 1 y’utubuto kuri 3 z’umucanga kugira ngo zibibwe ku rugero rungana. Basiga cm 15-20 hagati y’umurongo n’undi. Nyuma yo kubiba, batwikiriza agataka gake hanyuma bakavomerera. Iyo imbuto zimeze, baricira kugira ngo basige cm 2-4 hagati y’ingemwe. Kubagara ni ngombwa igihe hajemo ibyatsi cyane cyane iyo ingemwe zikiri ntoya.
Kugemura no kwita ku ngemwe
Mu byumweru bitatu nyuma yo guhumbika, ugomba kumenyereza ingemwe ubuzima bwo mu murima ugabanya kuvomerera. Ingemwe ziboneka hashize ibyumweru
4-6 igihe zifite ibibabi nyabyo 4-7. Ubutaka bugemurirwamo bugomba kuba buhinze neza, bukavangwa n’ifumbire y’amatungo cyangwa imborera ku gipimo cya kg 2-5 kuri m2 bitewe n’uko iboneka. Mu gutera basiga cm 20 hagati y’ingemwe na cm 20
hagati y’imirongo bagamije kuzajya basoroma buri gihe mu karima k’igikoni. Basiga umwanya munini wa cm 50 x 50 iyo bashaka umusaruro mwinshi wo kohereza ku
isoko ku bantu bahinga ahantu hanini cyangwa se iyo ugamije kuzasarura umwayi (seed production purposes).
Kubagara bifite akamaro by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi bigakorwa byibura inshuro imwe mu byumweru bitatu.
Gusarura no kugurisha
Umusaruro uba mwinshi iyo usarura buri gihe udushami tw’impande n’amababi bikiri bitoto. Ibyo bituma havuka ibindi bishibu. Gusarura bishobora gukorwa kugeza ku mezi 5 mu gihe cy’imvura, no kugeza ku mezi 4 mu gihe cy’izuba. Umusaruro kuri hegitari imwe ni hagati ya toni 15-25 bitewe n’ubwoko wateye.
Guteka isogo
Ibisabwa mu gutegura isogo ni ibitunguru, inyanya, amata y’inshyushyu, ubunyobwa, n’amavuta y’ubuto. Guteka isogo ntibigomba kurenza iminota 15. Ibibabi by’isogo bikungahaye ku ntungamubiri, kalisiyumu, fosifori, ubutare n’ibindi.
Kubona imbuto
Imbuto ziboneka nyuma y’amezi 4-6 umaze kugemura cyangwa kwicira. Intera hagati y’ingemwe ahazasarurwa imbuto iba nini (cm 50 x 50) kurusha ahahingiwe
gusarurwa amababi (cm 20-30 x 20-30). Imbuto zamaze guhisha zirasarurwa hanyuma utubuto tugatandukanywa n’ibishishwa byatwo hakoreshejwe intoki cyangwa se imashini yabugenewe. Utubuto duhugutishwa amasaha 24, tukarongwa, tukanikwa, tukabikwa ahantu hafutse kugeza ubwo tuzakoreshwa.

Leave a comment