Uko imyumbati iterwa n’aho igomba guterwa


 Uko imyumbati iterwa n’aho igomba guterwa Tera umurima nibura ungana na hegitari 0.25 (are 25) (niba
ari umurima wo gutuburiramo) ufumbiye, ufite ubutaka
butarekamo amazi.
Tegura neza umurima kandi uwutongoremo ibisigazwa
byose by’ibiti by’imyumbati.
Tera buri bwoko ukwabwo kandi ushyireho ikimenyetso
kiwuranga kigaragara neza.
Herereza umurima wawe muri metero nibura 50 uvuye ku
wundi murima w’imyumbati uri bugufi- iyo ntera irenze
byaba byiza.
Ubahiriza uburyo bw’imihingire busanzwe bukoreshwa
iwanyu nk’amayogi kugira ngo ubutaka buhore
bubobereye.
Tera ku murongo kandi imyumbati ihane intera yagenwe,
ubusanzwe iyo ntera ni 50cm x 100cm iyo ari ugutubura
imbuto cyangwa intera ya 80 cm x 100cm iyo ari guhinga
bisanzwe.
Ugiye gutera, ni ngombwa gukoresha icyuma gityaye mu
gukata ingeri kandi buri ngeri igomba kugira amaso ari
hagati ya 3 na 5 (ubusanzwe ni cm 20-25), ziri ku ruti rutari
rwakura neza.
Hita utera kandi buri ngeri mu mwobo ukwayo, amaso
yerekeye hejuru kandi 2/3 by’ingeri bijye mu butaka. Ingeri
zigomba guterwa impagarike kubera ko zimera vuba kandi
zigafata imizi vuba (ibi cyane cyane iyo ari mu butaka
bw’umusenyi n’ahantu hagwa imvura nke).

Ibyo kwitabwaho mu buhinzi bw’imyumbati
Igihingwa kigomba guterwa mu murima urimo ifumbire ndetse/cyangwa hagakoreshwa ifumbire mvaruganda
NPK17-17-17ku kigero cya kg 135 kuri hegitari ( kg 135/ha)
igihe cy’itera. Ifumbire nk’iyo yongerwamo nyuma y’amezi
2. Bitabaye ibyo, umuntu ashobora gukoresha ifumbire ya
ire (Urée) ku kigero cya kg 75/ha na kg 100/ha za sulufate ya
potasiyumu ku kwezi kwa mbere no ku kwezi kwa 3 nyuma
y’itera ry’igihingwa.
Kubagara umurima cyane cyane mu mezi 4 ya mbere.
Kurandura ibihingwa byimejeje (bitari ubwoko
bw’igihingwa cyatewe) igihe cyose umuntu abisanze mu
murima.
Kurinda ko amatungo yakwangiza igihingwa. Muri ayo
matungo twavuga ihene, intama n’inka.
Gusarura
Imyumbati isarurwa uri uko yeze neza. Ni ukuvuga nibura
nyuma y’amezi umunani itewe.
Ibiti by’imyumbati bya buri bwoko bisarurwa
bitandukanyijwe kandi buri bwoko bugashyirwaho
ikimenyetso kigaragara.
Ibiti by’imyumbati bisarurwa kugira ngo bizavemo
imbuto ni ibidafite indwara (ububembe, kabore). Ni
ngombwa kurandura no gutwika ibiti byafashwe n’indwara
no kujugunya ibiti by’imyumbati bigaragara ko bitari
iby’ubwoko bwatewe.
Isarura rirangiye, ni ngombwa gukura mu murima
ibisigazwa by’imyumbati byose.

Leave a comment